RDC: Joseph Kabila ntazitabira umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi

Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.

Joseph Kabila ntazitabira umuhango w'irahira rya Tshisekedi
Joseph Kabila ntazitabira umuhango w’irahira rya Tshisekedi

Nk’uko byatangajwe na Serge Tshibangu, uhagarariye Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko Kabila yahawe ubutumire butatu bitewe n’uwo ari we, nk’uwahoze ari Perezida wa RDC, nk’Umusenateri, kandi nk’Umunye-Congo. Ariko nubwo yari yahawe ubwo butumire bwose Joseph Kabila ntazaza muri uwo muhango w’irahira.

Itangazo ryasohowe na Nzimbi Barbara rigira riti "Bijyanye na gahunda y’amasamo iherutse gutangazwa na Kaminuza de Johannesburg, Perezida w’icyubahiro Joseph Kabila Kabange, amaze igihe gito aba muri uwo Mujyi w’ubukungu wo muri Afurika, akurikirana ibijyanye n’igitabo ‘thèse ya doctorat’ azasobanura vuba aha muri iyo Kaminuza yo mu gihugu cy’inshuti cy’Afurika y’Epfo”.

Ikinyamakuru cya ‘Actualite.cd’, umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi, ugiye kubaho nyuma y’uko ibyavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (CENI), ko uwayatsinze ari Felix Tshisekedi, byanashimangiwe n’Urukiko rukuru, nubwo bamwe mu bakandida bari bahanganye na we, batangaje ko yari amatora yaranzwemo uburiganya no kutubahiriza amategeko.

Joseph Kabila n’Ishyaka rye rya ‘Front Commun pour le Congo (FCC)’, banze kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka, kuko basabaga ko Komisiyo y’amatora yabanza kuvugururwa, ndetse n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rukabanza guhabwa abacamanza bashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka